NewsDetails2NewsDetails2KinyCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Guverinoma y’ U Rwanda igiye gusubiza mu buzima busanzwe abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

31.12.2019

Kigali, kuwa 30 Ukuboza 2019 – Guverinoma y’ U Rwanda yakiriye abanyarwanda 1919 bo mu miryango y’abahoze ari abarwanyi (barimo abana 1428, abagore 479 n’abagabo 12) batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutandukanywa n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda ikorera muri icyo gihugu. 

Abakiriwe bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi,  mu Karere ka Rusizi, Intara y’ Uburengerazuba, aho bahabwa amafunguro, imyambaro, icumbi n’imiti. 

Muri iyi nkambi, basuzumwa indwara bakanahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu.  Nyuma yaho, bazasubira mu midugudu baturukamo aho bazakomeza gufashwa gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda zisanzwe zihari.  

Mu minsi ishize, Leta y’U Rwanda yakiriye abahoze ari abarwanyi 362 batahutse mu byiciro bibiri (barimo 291 batahutse kuwa 16 Ukuboza, na 71 bo kuwa 22 Ukuboza 2019) ubu bakaba barimo gufashwa muri gahunda zo gusubizwa mu buzima busanzwe. 

Guverinoma y’ U Rwanda irashimira imbaraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushyira mu kurandura imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’U Rwanda. Uyu ni umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, ndetse no gucyura abahoze ari abarwanyi hamwe n’imiryango yabo bari barafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Guverinoma y’ U Rwanda izakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka ku banyarwanda batahuka no kubafasha mu gusubira buzima busanzwe mu miryango baturukamo, binyuze muri gahunda zisanzwe zihari.  

Guverinoma y’ U Rwanda irakangurira abanyarwanda bose bakiri mu mashyamba ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo gutaha, bagafatanya n’abandi baturage mu guteza imbere igihugu cyabo. Imiryango irakinguye ku banyarwanda bose bifuza gutaha mu rwababyaye.  


GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Government

Services

Press Room

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda