GeographyUbumenyi bw'IsiCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Imiterere y’ u Rwanda

U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja giherereye muri Afurika yo hagati. U Rwanda, ruzwi kandi ku izina ry’ “Igihugu cy’imisozi igihumbi”. Rufite ibirunga bitanu, ibiyaga 23 n’imigezi itandukanye, imwe muri yo ikaba itanga isoko y’uruzi rwa Nil. U Rwanda ruherereye ku birometero 120,701 (75 miles) mu majyepfo uvuye ku murongo wa Kapirikorni, ku birometero 1.416,223 (880 miles) mu burengerazuba uvuye ku Nyanja y’Abahinde ndetse no ku birometero 2.011,680 (1,250 miles) mu burasirazuba, uvuye ku Nyanja ya Atlantika. Muri make, u Rwanda ruherereye mu mutima wa Afurika. U Rwanda ruhana imbibi n’ igihugu cya Uganda mu majyaruguru, Tanzania, mu burasirazuba, Uburundi mu majyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerezuba.

Iyo usuye “Urw’imisozi igihumbi” , usanganirwa n’ibyiza byinshi utasanga ahandi. Imisozi, imirambi n’ibisiza biteye ubwuzu byo muri iki gihugu gitoshye bigizwe ahanini n’uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga mu Majyaruguru ikikijwe n’ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba.

Mu Rwanda, urusobe rw’ibinyabuzima rurabungabungwa uko bikwiye, harimo inyamaswa zikurura ba mukerarugendo zitambagira muri za pariki zabugenewe. Pariki y’ibirunga yo mu gace k’uruhererekane rw’imisozi y’ibirunga, iri mu zifite ubutumburuke buri hejuru, izwi kandi ku isi yose ku kuba icumbikiye ingagi zo mu misozi, zizwiho kubaho mu buzima bwo mu muryango.  Pariki y’ibirunga ifite ubwoko bwinshi bwo mu rusobe rw’ibinyabuzima, mu gihe ikiyaga cya Kivu gifite inkombe nziza zo kwidagaduriraho, ndetse n’uturwa duto duteye ubwuzu.  

Iby’ibanze wamenya ku Rwanda:

  • Abaturage: 10, 515,973 [nk’uko byatangajwe mu ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire (2012)].
  • Ubuso: Kilometero Kare 26.338.
  • Ibihugu bihana imbibi: Ubugande mu majyaruguru, Tanzaniya mu burasirazuba, Uburundi mu majyepfo, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu burengerazuba.
  • Igice kinini cy’abaturage b’ u Rwanda ni abagore, bangana na 5.451.105 bihwanye na 51.8 ku ijana by’abaturage bose.
  • Umurwa mukuru ni Kigali, uherereye ku mirongo ya 157 S, na 30 04 E.
  • Igihe cyo mu Rwanda kibarwa hiyongeraho amasaha 2 ku isaha mpuzamahaganga ngengamasaha (GMT).
  • Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage bagera kuri 1.135.428 (Ibarura rusange rya 2012)
  • U Rwanda rukoresha indimi 3 arizo : Ikinyarwanda, Icyongereza n’ Igifaransa.
  • Ubutegetsi bwo mu Rwanda bwubakiye kuri Repubulika, iyoborwa na Perezida wa Repubulika ; amashyaka menshi aremewe.
  • Indirimbo yubahiriza igihugu yitwa "Rwanda Nziza"
  • Ifaranga rikoreshwa : Ifaranga ry’u Rwanda (RWF).         
  • Mu Rwanda, ibinyabiziga bitwarirwa ku ruhande rw’ iburyo bw’umuhanda.
  • Igihe cy’imvura: Kuva muri Werurwe kugeza Gicurasi no mu Kwakira kugeza mu Gushyingo.
  •  Impuzandengo y’igipimo cy’imvura igwa mu kwezi iri hagati ya milimetero 110 na 200.
  • Impuzandengo y’ igipimo cy’ubushyuhe iri hagati ya Dogere Selisiyusi 24.6 na 27.6.
  • Amezi abamo ubushyuhe bwinshi kuruta ayandi ni Kanama na Nzeri
  • Ubutumburuke buri hagati ya metero 1000 na 4500 ufatiye ku kigero cy’inyanja.
  • Ibiyaga n’imigezi by’ingenzi: Ikiyaga cya Kivu, Ikiyaga cya Muhazi, Ikiyaga cya Ihema ikiyaga cya Burera, Ikiyaga cya Ruhondo, n’Ikiyaga cya Mugesera.
  • Ibimera: birimo ishyamba ry’inzitane mu majyaruguru ashyira uburengerezuba bw’igihugu, ndetse n’umukenke mu gice cy’uburasirazuba.
  • Pariki y’Igihugu y’Akagera yashyizweho mu mwaka wa 1934. Ifite ubuso bwa Kilometero kare 1080. Ubutumburuke bwayo buri hagati ya metero 1.250 na 1.825. Igipimo cy’imvura kiri hagati ya milimetero 750 na 850 buri mwaka.
  • Ishyamba rya Nyungwe ryagizwe Pariki y’Igihugu mu mwaka wa 2004. Rifite ubuso bungana na kilometero kare 1.019.
  • Igishanga cya Rugezi gifite ubuso bwa hegitari 6.735.
  • Pariki y’ Igihugu y’ Ibirunga yashyizweho ku italiki ya 1 Ukwakira 1925. Ubuso bwayo ni kilometero kare 160.
  • U Rwanda rucumbikiye 40 ku ijana by’ inyamaswa z’inyamabere zo ku mugabane wa Afurika. Zirimo amoko 402 atandukanye. 
  • U Rwanda rufite amoko atandukanye y’inyoni agera kuri 1.061.
  • U Rwanda rufite amoko 293 y’ibikururanda. 
  • U Rwanda rufite amoko y’ibimera agera kuri 5.793.
  • Pariki z’igihugu: Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’ ibirunga, na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
  • Umusozi ufite ubutumburuke bwo hejuru ni Karisimbi (ikirunga) ufite metero 4.519 mugihe ubutumburuke bwo hasi buri ku mugezi wa Rusizi kuri metero 950. 

GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda