GenocideJenosideCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Jenoside

Jenoside si impanuka. Ni igikorwa gihuriweho n’abicanyi bagamije kurimbura itsinda runaka ry’abantu. Ababikora ntibita ku myaka, igitsina, akazi umuntu akora, imyemerere cyangwa se irangamimerere. Ntabwo buri gikorwa cyose gifitanye isano cyangwa kiganisha kuri Jenoside cyakwitiranywa na Jenoside nyir’izina.  Ubwicanyi runaka bugenda buhabwa inyito, nka “politicide (ubwicanyi bugamije kurimbura abanyapolitiki), na ethnocide (ubwicanyi bugamije kurimbura ubwoko runaka). Ibi ntibivuze ko kimwe ari cyiza cyangwa kibi kurusha ikindi ariko bifite itandukaniro haba mu gitera abicanyi imbaraga ndetse n’umusaruro mubi uvamo. Hatitawe ku mvugo iyo ariyo yose ikoreshwa; abakorewe ubwicanyi bwibasira imbaga bose bahora bumva, ku mpamvu zumvikana, ko ibyo bakorewe ari Jenoside.  Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hagaragaramo Jenoside zitandukanye n’uburyo butandukanye zagiye zikorwamo. Icyakora uru rwibutso ntirugaragaza ingero za Jenoside zose zabayeho kubera umwanya muto. Rwerekana ingero nke z’ikinyejana cyaranzwe na Jenoside.

 Amashusho 

Filimi ngufi – “Kwibuka Twiyubaka”                                                                                    
https://www.youtube.com/watch?v=00x1L34wLF8
15 Mata 1994 - Nyarubuye | Inkuru 100 | Kwibuka 
https://www.youtube.com/watch?v=TvfUTQlmxJg
16 Mata 1994 – Jenoside muri Kiliziya ya Ntarama | Inkuru 100 | Kwibuka20 
https://www.youtube.com/watch?v=NXKHBfsZvx4

Amashusho  
https://www.youtube.com/user/kwibuka20/videos
Amafoto

https://www.flickr.com/photos/kwibuka/albums

 

  1. Inyamaswa

Ubucucike bw’abaturage bwongereye ikigero cyiyangizwa ry’indiri z’inyamaswa kandi byongera n’umubare w’abakora ubuhigi butemewe. N’ubwo inyamabere nyinshi zisigaye mu Rwanda zikunze kwibera aho zirindirwa, abashyitsi batangazwa n’urusobe rwazo.  

 

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni hamwe mu bice wasanga ubwoko butandukanye bw’inyamaswa zikunda kwibera mu mukenke: inzovu, impala z’ubwoko n’ingero bitandukanye, twiga, imparage, imvubu, imbogo ndetse n’ingwe.

 

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015, u Rwanda rwagaruye muri pariki y’Akagera intare nyuma y’imyaka isaga makumyabiri zari zimaze zitabarizwa muri iyi pariki. Izo ntare z’ingore eshanu n’ingabo ebyiri u Rwanda rwazihawe n’ibyanya by’inyamaswa byo muri Afurika y’Epfo aribyo Phinda Private Game Reserve ndetse Tembe Elephant Reserve.

 

Ayo mapariki yombi: Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga- atuwemo, nk’uko umuntu yahita abyibwira, n’impuguke mu by’amashyamba zo muri Afurika yo hagati.

Hari ubwoko bugera kuri 13 bw’ingagi muri Pariki y’Ibirunga ifite akavura gatuma ishyamba rihora ritoshye n’ibirunga, bihebuje mu bwiza ku muntu uzamuka agiye gusura ingagi. Ku rundi ruhande, Pariki ya Nyungwe ituwemo n’inguge n’izindi nyamaswa nyinshi zirimo injangwe y’ibara rya zahabu, ibiti by’akataraboneka ndetse n’ubwoko butandukanye bw’impala.

 

 

Amashusho:
Amashusho ya Pariki y’Akagera 
https://www.youtube.com/watch?v=be_p3j0JhRI

Amafoto:
https://www.flickr.com/photos/govrw/sets/72157646944311832


GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda