AnimalsInyamaswaCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Inyamaswa

Ubucucike bw’abaturage bwongereye ikigero cyiyangizwa ry’indiri z’inyamaswa kandi byongera n’umubare w’abakora ubuhigi butemewe. N’ubwo inyamabere nyinshi zisigaye mu Rwanda zikunze kwibera aho zirindirwa, abashyitsi batangazwa n’urusobe rwazo.  

 

Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni hamwe mu bice wasanga ubwoko butandukanye bw’inyamaswa zikunda kwibera mu mukenke: inzovu, impala z’ubwoko n’ingero bitandukanye, twiga, imparage, imvubu, imbogo ndetse n’ingwe.

 

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2015, u Rwanda rwagaruye muri pariki y’Akagera intare nyuma y’imyaka isaga makumyabiri zari zimaze zitabarizwa muri iyi pariki. Izo ntare z’ingore eshanu n’ingabo ebyiri u Rwanda rwazihawe n’ibyanya by’inyamaswa byo muri Afurika y’Epfo aribyo Phinda Private Game Reserve ndetse Tembe Elephant Reserve.

 

Ayo mapariki yombi: Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga- atuwemo, nk’uko umuntu yahita abyibwira, n’impuguke mu by’amashyamba zo muri Afurika yo hagati.

Hari ubwo ubwoko bugera kuri 13 bw’ingagi muri pariki y’Ibirunga, rifite akavura gatuma ishyamba rihora ritoshye n’ibirunga, umuntu atatinya kuvuga ko ari ibyambere ku isi mu bwiza umuntu azamuka agiye gusura ingagi. Ku rundi ruhande, Pariki ya Nyungwe ituwemo n’inguge n’izindi nyamaswa nyinshi zirimo injangwe y’ibara rya zahabu, ibiti by’akataraboneka ndetse n’ubwoko butandukanye bw’impala.

 

 

Amashusho:
Amashusho ya Pariki y’Akagera 
https://www.youtube.com/watch?v=be_p3j0JhRI

Amafoto:
https://www.flickr.com/photos/govrw/sets/72157646944311832


GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda