Official HolidaysIminsi y'ikiruhukoCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Iminsi y'ikiruhuko

Iminsi y’ikiruhuko mu Nzego za Leta n’ Iz’ abikorera ishyizweho ku buryo bukurikira:

  1. Kuwa mbere Mutarama: Ubunani
  2. Kuwa kabiri Mutarama: Umunsi ukurikira Ubunani
  3. Kuwa mbere Gashyantare: Umunsi w?Intwari
  4. Umunsi wa Gatanu Mutagatifu
  5. Kuwa 7 Mata: Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
  6. Kuwa mbere Gicurasi: Umunsi Mukuru w’ Umurimo
  7. Kuwa 1 Nyakanga: Umunsi w’ Ubwigenge
  8. Kuwa 4 Nyakanga: Umunsi wo Kwibohora
  9. Uwa Gatanu w?icyumweru cya mbere cya Kanama: Umunsi w?Umuganura
  10. Kuwa 15 Kanama: Asomusiyo
  11. Kuwa 25 Ukuboza: Noheli
  12. Ku wa 26 Ukuboza: Umunsi ukurikira Noheli
  13. EID EL FITR: itariki itangazwa buri mwaka n’Ishyirahamwe ry’Abayisilamu;
  14. EID AL-ADHA: itariki itangazwa buri mwaka n’Ishyirahamwe ry’Abayisilamu

 

Guhura kw’ iminsi y’ikiruhuko n’iminsi isanzwe y’impera z’ icyumweru

 

Uretse ku wa 7 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ ikiruhuko uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko.

 

Iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko ikurikiranye ihuye n’umunsi w’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko yombi ibumbirwa mu munsi umwe (1) w’ikiruhuko ku munsi w’akazi ukurikiraho.

 

Iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko mu rwego rwo gusimbura umwe (1) muri iyo minsi ibiri (2) y’ ikiruhuko yahuriranye.

 

Reba itegeko rigena iminsi y’ ikiruhuko:

 

http://www.mifotra.gov.rw/fileadmin/templates/downloads/laws/presidential_laws/Official_Gazette_no_Special_bis_of_30.06.2015-Copy.pdf


GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda