National symbolsIbirango by'IgihuguCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Ibirango by'igihugu

Ibendera ry'u Rwanda

 

Ikirangantego

 

 

Indirimbo yubahiriza igihugu

 

RWANDA NZIZA

  • Rwanda nziza Gihugu cyacu
    Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
    Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
    Reka tukurate tukuvuge ibigwi
    Wowe utubumbiye hamwe twese
    Abanyarwanda uko watubyaye
    Berwa, sugira, singizwa iteka.

  • Horana Imana, murage mwiza
    Ibyo tugukesha ntibishyikirwa;
    Umuco dusangiye uraturanga
    Ururimi rwacu rukaduhuza
    Ubwenge, umutima,amaboko yacu
    Nibigukungahaze bikwiye
    Nuko utere imbere ubutitsa.


  • Abakurambere b’intwari
    Bitanze batizigama
    Baraguhanga uvamo ubukombe
    Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
    Byayogoje Afurika yose
    None uraganje mu bwigenge
    Tubukomeyeho uko turi twese.


  • Komeza imihigo Rwanda dukunda
    Duhagurukiye kukwitangira
    Ngo amahoro asabe mu bagutuye
    Wishyire wizane muri byose
    Urangwe n’ishyaka, utere imbere
    Uhamye umubano n’amahanga yose
    Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.

GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda