VegetationIbimeraCHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Repubulika y'u Rwanda

Ibimera

Ibiti byinshi by’amashyamba ya kimeza mu Rwanda-byari byihariye kimwe cya gatatu cy’ubuso bw’igihugu- byagiye bitemwa kugira abaturage babone aho batura.

 

Ahantu hasigaye hari amashyamba ku buso bunini ni muri Pariki ya Nyungwe ndetse na Pariki y’ibirunga, ariko yo iri ku buso buto-iyi ikaba igizwe n’imisozi yiganjemo ubwoko bw’ibimera butandukanye bwiganjemo imigabo.

 

Ishyamba rya Nyungwe ni ishyamba ry’inzitane rigizwe n’ibiti bitoshye (rigwamo imvura ku kigero cya milimetero 2000 buri mwaka) kandi ni rimwe mu mashyamba yo muri Afurika amaze Igihe kinini. Rifite indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima iri ku rwego rwo hejuru- amoko arenga 200 y’ibiti n’umubare nk’uwo w’indabo.

 

Imisozi ikikijwe n’ibyatsi n’uduti gakondo tugufi nibyo byari byiganje mu Rwanda ariko ubu yateweho amaterasi y’indinganire. Ibi byagiye biteza isuri mu bice bimwe na bimwe.

 

Ubutaka budakunze kwera cyane bwo mu gace k’Iburasirazuba bushobora kweramo ibimera bitandukanye byashokana n’ako gace birimo nk’umunyinya n’ubwoko butandukanye bw’ibyatsi bwera mu duce tudakunze kugwamo imvura two muri Afurika y’Iburasirazuba. 

 

Ishyamba rya Pariki y’Akagera rigizwe n’ibiti bitandukanye nk’ibyera ku nkengero z’imigezi ndetse n’urufunzo.

 

 

Amafoto yerekana uduce dutandukanye tw’igihugu:

 

Intara y’amajyaruguru: https://www.flickr.com/photos/govrw/sets/72157655763492689


GOV CONNECT
TWITTER FEED
SERVICES
 
RELATED ARTICLES  
 

Home

Guverinoma

Serivisi

Amakuru n' Amatangazo

Visit Rwanda

© 2017 Government of the Republic of Rwanda